Jambonews FR - Restons informés

Paris : Abanyarwanda bateraniye ahantu h’amateka, basaba ubutabera kuri Victoire Ingabire.

Paris : Abanyarwanda bateraniye ahantu h’amateka, basaba ubutabera kuri Victoire Ingabire.

Ku wa 26 Nyakanga 2025, i Paris, mu murwa mukuru w’igihugu cy’Ubufaransa, hafi ya Tour Eiffel igice gisurwa ku mwanya wa mbere ku isi na ba mukerarugendo, mu gace ka Place Trocadéro aho uba witegeye inyubako ya Tour Eiffel, Abanyarwanda batuye mu bice bitandukanye by’uwo mugabane w’Uburayi bifatanije n’abatuye mu gihugu cy’Ubufaransa mu myigaragambyo y’amahoro isaba irekurwa rya Madame Victoire Ingabire, ufungiye muri gereza ya Mageragere.

Ni igikorwa cyatangiye mu masaha ya saa sita, aho Abanyarwanda bari bakitabiriye bari bafite ibyapa byanditseho amagambo atandukanye asaba ko Victoire Ingabire arekurwa. Abandi bakanagaragaza ko barambiwe ingoma y’igitugu ibangamira uburenganzira bwa muntu mu Rwanda, kandi ko bashaka ko amahanga areka gukorana na guverinoma y’u Rwanda, kuko basanga ariyo ayifasha mu bikorwa byinshi bibangamira uburenganzira bwa muntu.

Bamwe muri bo bari banditse n’ibyapa byanditseho amagambo “No Visit Rwanda”, aho bifuzaga kwereka bamwe mu bakerarugendo bari basuye Paris na Tour Eiffel dore ko isanzwe ariyo iza ku mwanya wa mbere ku isi,  aho baberekaga ko batagomba gusura uRwanda, ko gusura uRwanda ari ugutera inkunga ubutegetsi buriho mu mugambi bumaranye imyaka 30, buniga ubwisanzure bw’ibitekerezo, demokarasi, ndetse n’ibindi bikorwa byo kubangamira uburenganzira bwa muntu.

Abandi bari bafite ibyapa bisaba amahoro mu Rwanda, muri Kivu zombi, no mu karere k’Ibiyaga Bigari. Bananasabaga ko urubuga rwa politiki rwafungurwa ku Munyarwanda wese ndetse no ku mashyaka yose yifuza gukora politiki.

Ni imyigaragambyo yabereye ahantu h’amateka  ku isi 

Iyi myigaragambyo yabereye ahantu hazwi nka Place du Trocadéro, imbere y’Umunara wa Tour Eiffel, ahantu haza ku mwanya wa mbere mu gusurwa na ba mukerarugendo ku isi.

Place du Trocadéro, by’umwihariko, ifatwa nk’igicumbi cy’imyigaragambyo iharanira uburenganzira bwa muntu. Aha hantu hazwi ku izina rya “Parvis des Droits de l’Homme“, kuko mu ngoro  ya Palais de Chaillot  iherereye muri iki gice  , ku itariki ya 10 Ukuboza 1948, niho hateraniye inama ya mbere y’Inteko Rusange y’Umuryango w’Abibumbye yasinyiye Amasezerano Mpuzamahanga Aharanira Iyubahirizwa ry’Uburenganzira bwa Muntu ku isi (Déclaration universelle des droits de l’homme) uburenganzira abanyarwanda bavukijwe n’ubutegetsi buriho mu Rwanda.

Uretse imyigaragambyo yo gushyigikira Ingabire Victoire, yabereye ahantu nk’aha, hagiye habera indi myigaragambyo ikomeye mu mateka y’isi, nk’iyasabaga ihagarikwa ry’intambara ya Algérie hagati ya 1950 na 1960, iyamaganaga intambara ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika kuri Irak mu 2003, ndetse n’iyasabaga ihagarikwa rya Apartheid muri Afurika y’Epfo.

Abantu bakomeye mu mateka ya politiki y’isi, barimo Martin Luther King Jr., waharaniye ihagarikwa ry’ivangura ryakorerwaga Abirabura muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, na Nelson Mandela, waharaniye ubwigenge bw’Abirabura n’ihagarikwa rya Apartheid muri Afurika y’Epfo, bagiye bitabira imyigaragambyo yabereye aha.

Ni ahantu hafatwa nk’ikimenyetso cy’amahoroguharanira uburenganzira bwa muntuubutabera, n’ubwisanzure mu bitekerezo. Abantu baza kwigaragambiriza aha babikora bagamije gutambutsa ubutumwa bwabo ku rwego mpuzamahanga, kuko hahurira n’abakerarugendo benshi baturutse imihanda yose y’isi.

Victoire Ingabire ni ishusho itwereka ukuri, nk’uko turi kubona Tour Eiffel imbere yacu, ikimenyetso gikomeye mu mateka y’isi. Na Victoire Ingabire, ni ishusho ikomeye ihagarariye ukuri, demokarasi, n’uburenganzira bwa muntu mu Rwanda no mu karere. Ni nka Tour Eiffel y’Abanyarwanda, kuko ni umunara mu rugamba rwa politiki ruharanira demokarasi n’uburenganzira bwa muntu”.

Ibi ni ibyavuzwe na Madame Marie Odile Umutesi, umunyamuryango wa JAMBO asbl, akaba n’umwe mu bavuganira cyane impunzi z’Abanyarwanda binyuze mu muyoboro SOS Réfugié.

Yakomeje agira ati:

“Icyo uru rugamba ruvuze, ni ukwerekana ko dushyigikiye umugore w’intwari wemeye kuva mu buzima bwiza i Burayi, agata umuryango, abana n’umugabo, akajya mu Rwanda kugira ngo avuganire abantu bose bababaye, yaba Abatutsi, Abatwa, n’Abahutu.”

Cynthia Umutesi:

Naje gushyigikira Victoire kuko nta mpamvu nyumvikanisha ifungwa rye kandi  mbona ibyo arwanira ari ibyiza. Ashaka ko Abanyarwanda bahuriza hamwe bagatera imbere. Nta mpamvu yumvikana ituma bamufunga. Tugomba gukomeza kumuvugira no kumvisha abantu bose ko kugira ibitekerezo bitandukanye n’ibyo ubutegetsi bushaka bitagomba gushyira ubuzima bw’umuntu mu kaga.”

Seif Omar:

“Ubutumwa twatanga ni uko igihugu cyacu cyahindutse gereza. Madame Ingabire Victoire  yakoze uko ashoboye. Twe turi hanze rero tugomba kurwana inkundura kugira ngo bamurekure, kimwe n’abandi bose bafunze barengana. Hari benshi bafunzwe, hari n’abishwe; bieteye isoni. Ni ngombwa ko bareka ibyo bikorwa bihagarara”. 

Ubutumwa bwo gusaba irekurwa rya Victoire Ingabire bwasakaye ku isi hose 

Dr Mwiseneza Emmanuel, ukuriye FDU-Inkingi mu Bufaransa, asanga ubutumwa barimo gutambutsa bwageze ku isi yose, kuko agace ka Tour Eiffel na Place Trocadéro bakoreyemo imyigaragambyo ari ahantu hasurwa kurusha ahandi ku isi.

“Turi hano kugira ngo twamagane ifungwa rya Victoire Ingabire n’abandi banyapolitiki bafunzwe bazira ubusa. Iyi Place Trocadéro ni ahantu h’amateka ku isi, kuko ari ho hasinyiwe amasezerano ajyanye no kubahiriza uburenganzira bwa muntu mu 1948.

Twifuje ko ari aha twakwerekanira akababaro kacu, kandi twizeye ko no muri village  Urugwiro ubutumwa buhagera. Twaje kubibwira abanyamahanga biganjemo abazungu, ubu bari gushyigikira Perezida Kagame, ni ukubereka ibibera mu Rwanda, kuko bo bishimiye ko iwabo bageze ku rwego rwo kubahiriza uburenganzira bwa muntu. 

Turifuza ko badufasha, natwe tukazagira ibyo byishimo. Aha ni ahantu hasurwa n’abanyamahanga benshi, turizera ko nibura buri gihugu gifite umuturage uhari, kandi ajyana ubwo butumwa bw’ibibera mu Rwanda , turashaka ko bamenya ko igihugu cyacu ari igihugu kiyobowe n,igitugu no guhonyora uburanganzira bwa muntu .”

Dr Emmanuel Mwiseneza asanga abantu badakwiriye kugendera gusa ku byo babona mu binyamakuru no muri gahunda zigamije gushishikariza abantu gusura u Rwanda, aho ubu u Rwanda rutera inkunga amakipe menshi, harimo na Paris Saint-Germain yo mu Bufaransa.
Asanga rero ko abantu benshi bataramenya neza ibibera mu Rwanda, kandi ku bwe, ngo ni ngombwa ko abantu babimenya uko biri bakanafasha abanyarwanda kwigobotora ubutegetsi  bw’igitugu.

Théophile  Mpozembizi, Visi Perezida wa kabiri wa FDU-Inkingi ku rwego rw’isi , ishyaka Victoire Ingabireyayoboraga mbere yo kujya gukorera politiki mu Rwanda, — yagize ati :

“Kuba Ubufaransa bwemeye kuduha ahantu nk’aha h’amateka kandi hasurwa cyane ku nshuro ya mbere bibayeho, bigaragaza ko turimo kugera ku ntego yacu. Baragenda bamenya ukuri kw’ibibera mu Rwanda.Ntabwo ariko urugamba rurarangira. Tugomba gukomeza gutanga umwirongi ku bantu bose.

Ikibazo ni twe tugomba kukimenyekanisha: ko uRwanda rukeneye kubahiriza uburenganzira bwa muntu.Ntabwo ubutegetsi  bwaharanira amahoro n’uburenganzira bwa muntu bufunga abantu nka Victoire Ingabirebasanzwe babiharanira. Aha turi kuri Place Trocadéro  bagomba kumenya ko isi yose ibareba, kandi ko ibikorwa byo kubangamira uburenganzira bwa muntu mu Rwanda  bigomba guhagarara.”

Nyuma ya ParisBerlinBruxelles na Helsinki, ibikorwa bigamije gushyigikira Victoire Ingabire kuva yatabwa muri yombi ku itariki ya 19 Kamena 2025  nkuko ababitegura babitangaza bizakomereza no mu yindi mijyi nka Leta Zunze Ubumwe za AmerikaAustraliaCanadaUbwongereza, n’ahandi.

Iyi myigaragambyo igamije gushyira igitutu kuri Leta y’uRwanda, ngo irekure Madame Victoire Ingabire, umunyapolitiki utavuga rumwe nayo. Iri kuba mu gihe, ku wa 18 NyakangaUrukiko rw’Ibanze rwa Kicukirorwategetse ko afungwa mu gihe cy’iminsi mirongo itatu (30) , akajya aburana afungiye muri gereza  nkuru ya Kigali izwi ku izina rya Mageragere, aho afungiye kugeza ubu.

NSENGUMUKIZA Prudence

Commentaires

commentaires



© 2025 Jambonews