Jambonews FR - Restons informés

Paris , Buruseli na Berlin :  Abanyarwanda bihurije hamwe mu gushyigikira Victoire Ingabire.

Paris , Buruseli na Berlin :  Abanyarwanda bihurije hamwe mu gushyigikira Victoire Ingabire.

Kuva Victoire Ingabire  Umuhoza atawe muri yombi  ku wa 19 Kamena 2025 i Kigali, ibikorwa byo kumushyigikira birakomeje mu migi itandukanye yo ku mugabane w’u Burayi  nka BerlinBuruseli na Paris. Ibi bikorwa  byo kumushyigikira bigizwe n’imyigaragambyo iba mu mahoro birimo guhuriza hamwe amahuriro y’abanyarwanda , amashyaka ndetse n’imiryango iharanira uburenganzira bwa muntu  aho bose barahuriza hamwe  basaba irekurya rye.

Mu bafatanyabikorwa b’iyi gahunda yo gushyigikira madamu Ingabire Victoire  harimo amashyirahamwe nka Jambo ASBL, Ishyirahamwe mpuzamahanga ry’abagore bashyigikira Demokarasi n’Amahoro (RIFDP), amashyaka ya politiki atavuga rumwe n’ubutegetsi nka FDU-InkingiRNC, ndetse n’impirimbanyi ziharanira uburenganzira bwa muntu. Bose baraharanira ko ijwi ryabo ryumvwa n’umuryango mpuzamahanga, basaba ko ushyira igitutu kuri  butegetsi bw’u Rwanda kugira ngo burekure Madame  Victoire Ingabire mu gihe cyihuse kandi  nta mananiza.  

Victoire Ingabire, Perezida w’ishyaka DALFA-Umurinzi, yatawe muri yombi n’urwego rw’Igihugu  rw’ubugenzacyaha (RIB) mu rubanza rufitanye isano na Sylvain Sibomana n’abandi bareganwa nawe. Ingabire kimwe nabo barwanashyaka be barimo Sylvain Sibomana bashinjwa kugerageza kurema umutwe w’abagizi ba nabi no guteza imvururu muri rubanda .

Ku wa 9 Nyakanga, Urukiko rw’ibanze rwa Kicukiro rwamuhamagaje mu rubanza  ku kuburana ifungwa n’ifungurwa by’agateganyo. Muri urwo rubanza, Madamu Ingabire yagaragaje inzitizi ebyiri (2) aho yavugaga ko yifuza kunganirwa n’umunyamategeko we  ukomoka mu gihugu cya Kenya.

Yavuze ko usanzwe amwunganira ariwe Me Gatera Gashabana, asanzwe yunganira benshi mu barwanashyaka be nabo baregwa mu rubanza rusa nk’urwo arimo ibituma adashobora  kubona umwanya uhagije wo gukora inshingano ze zo kumwunganira neza.

Me Gashabana wari mu rukiko, nawe yibukije ko buri wese afite uburenganzira bwo guhitamo umwunganizi we mu rwego rwo guharanira ubutabera buboneye kuri bose. 

Ku rundi ruhande, urukiko rwavuze ko rutabasha gufata umwanzuro ku birebana no kuba yakunganirwa n’umunyamategeko wo mu gihugu cya Kenya, kuko bitari mu nshingano zarwo , bityo ko hategerezwa  umwanzuro w’urugaga rw’abavoka mu Rwanda (Rwanda Bar Association) ko arirwo rubifiteho ububasha.

Urukiko rw’ibanze rwa Kicukiro   rwanzuye ko uru rubanza rusubikwa  rukazasubukurwa ku wa 15 Nyakanga 2025.

Victoire Ingabire nyuma yo gutabwa muri yombi akomeje  gufungirwa kuri sitasiyo ya  RIB i Remera.

Hari impungenge zikomeye zerekeranye n’umutekano we, aho bamwe batinya ko ashobora kuba arimo guhura n’ibikorwa by’ihohoterwa ndetse n’iyicarubozo. Izi mpungenge ku mutekano we  zahagurukije  abagize umuryango nyarwanda n’inshuti zabo mu migi nka Paris, Buruseli na Berlin  mu rwego rwo kumushyigikira basaba ko yarekurwa byihuse kandi nta mananiza abayeho. 

Berlin na Buruseli :  Ubutumwa bw’Abigaragambya bashyigikiye Ingabire Victoire

Ku wa 6 Nyakanga 2025, i Buruseli mu Bubirigi ahazwi nka Place du Luxembourg   imbere y’Inteko Ishinga Amategeko y’umuryango w’ubumwe bw’u Burayi  habaye imyigaragambyo yo mu mahoro, ishyigikiye Ingabire Victoire.  Abigaragambya bari bitwaje ibyapa bisaba ko arekurwa byihuse aho bagaragazaga ko afunze ku byaha bihimbano bifitanye isano n’impamvu za politiki.

Ngabire Robertine, umwe mu bigaragambya wari waje aturutse mu Busuwisi akaba n’umunyamuryango w’umuryango witwa Action Citoyenne pour la Paix (ACP) ukorera mu Busuwisi , yagize ati:

“Ntabwo byumvikana uburyo leta yuRwanda yigaragaza nkigihugu cy’intangarugero mu bijyanye no guharanirauburenganzira bw’abagore nyamara igahindukira igakorera ihohotera n’iyicarubozo umwe mu bagore b’intwari baba mu Rwanda .”

Hashize iminsi itatu nyuma y’imyigaragambyo yabereye i Buruseli , ku wa 11 Nyakanga, imyigaragambyo yakomereje i Berlin mu gihugu cy’Ubudage. Abigaragambya bakoraniye imbere y’Inteko Ishinga Amategeko y’u Budage (Bundestag), Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga  y’u Budage  ndetse n’imbere ya Ambasade y’u Rwanda Berlin , bongera gusaba ko Victoire Ingabire arekurwa vuba kandi nta mananiza abayeho. 

Abandi bigaragambirije i Berlin na  Buruseli nabo bagarutse ku gusaba irekurwa rya Madamu Victoire Ingabirebatambutsa bumwe mu butumwa bukurikira : 

Vital Munyurangabo: “Victoire Ingabire ni intwari yacu, intwari ya demokarasi mu Rwanda no mu karere. Turasaba ko arekurwa bidatinze, agakomeza gufasha abanyarwanda, kuko ni ijwi rya rubanda , ni ijwi rirwanya akarengane”

Mukasine Libère:“Birababaje kubona Leta y’u Rwanda itubahiriza amahame y’uburenganzira bwa muntu. Ntidushobora gukomeza guceceka. Turaharanira ukwishyira ukizana kwa buri munyarwanda. Ni yo mpamvu twaje hano: kugira ngo duhamirize amahanga ko turambiwe akarengane gakorerwa mu gihugu cyacu. Turasaba ko Victoire Ingabire arekurwa, kandi buri wese agahabwa uburenganzira bwo gutanga ibitekerezo bye nta nkomyi.”

Uwera Eugénie uri mu bagize umuryango Igicumbi uhuza abacitse ku icumu rya jenoside yakorewe abatutsi , umuryango usanzwe uharanira inyungu zabacitse ku icumu bakomeje guhohoterwa na leta yuRwanda ndetse ukanarwanya ikoreshwa rya Jenoside mu nyungu za politiki, nawe yari ari muri iyi myigaragambyo yo gushyigikira madamu Ingabire Victoire   aho yagize ati :

Victoire ni urugero ni intwari yacu. Yagize ubutwari bwo kuvuganira abarengana no kurwanya akarengane. None ubutegetsi bukomeje kumutoteza kubera kurwanya akarengane. Naje hano gusaba ko intwari yacu irekurwa kandi igahabwa uburenganzira bwo gukomeza gukora politiki.”

Eric Itangishaka :  Ni umwe mu mpunzi zahunze leta y’u Rwanda aho kuri ubu aba mu buhungiro mu gihugu cy’Ububirigi , nawe yagize ati:  “Navuye mu Rwanda mpungira muri Mozambique mpunze ubutegetsi bwa FPR Inkotanyi bwadutotezaga , nyuma  naje hano mu Bubiligi kuko Leta y’u Rwanda yakomeje guhiga impunzi ziri muri  Mozambique no mu bindi bihugu.  Ingabire Victoire  si ijwi ry’abari mu gihugu gusa, ahubwo ni n’ijwi ryacu, impunzi z’Abanyarwanda ku isi yose . Naje gusaba ko arekurwa.”

Ubutumwa bwa bamwe mu bayobozi b’imiryango n’amahuriro bateguye imyigaragambyo ishyigikira Victoire Ingabire Umuhoza

Bamwe mu bayobozi b’imiryango n’amahuriro bateguye iyi imyigaragambyo bagaragaje impamvu nyamukuru y’iki gikorwa.

Ishimwe Norman Sinamenye, Perezida wa Jambo ASBL , muryango uharanira uburenganzira bwa muntu mu Rwandano mu karere k’ibiyaga bigari  yasabye abitabiriye imyigaragambyo gukomeza guhuriza hamwe ingufu kugira ngo Victoire Ingabire Umuhoza afungurwe. 

Yamaganye ku mugaragaro imiyoborere  mibi y’ubutegetsi bw’igitugu mu Rwanda, yibutsa ko hari abatavuga rumwe n’ubutegetsi benshi bari mu magereza, avuga ko bamwe ndetse bishwe abandi bakaba baraburiwe irengero. 

Yagize ati:

“Mu Rwanda, gusoma igitabo kivuga ku kurwanya akarengane binyuze mu mahoro bishobora kukujyana muri gereza. Ibyo ni ibintu tutagomba kwihanganira, tugomba kubirwanya.”

Muri iryo jambo, Norman yasabye kuzirikana n’izindi mfungwa za politiki  ziri mu magereza yo  mu Rwanda, aho yasomye amwe mu mazina yazo arimo: Aimable Karasira , Cyuma HassanIdamange Yvonne , Nsengimana ThéonesteDéo Mushayidi , Rashid Kakuzimana n’abandi benshi asaba ko barekurwa . 

Straton Nduwayezu, Umuyobozi wa FDU Inkingi mu Bubiligi, yagaragaje ko ifungwa rya Madame Victoire Ingabireritazabaca intege. Ahubwo avuga ko ari umwanya wo kongera imbaraga mu rugamba rwo kwamagana ubutegetsi bw’igitugu mu Rwanda

“Ni igihe cyo guhuriza hamwe imbaraga nk’Abanyarwanda  twese tutavugarumwe n’ubutegetsi. Kwicecekera cyangwa gucika intege kubera itabwa muri yombi rya Victoire Ingabire Umuhoza byaba ari ugufasha Leta y’u Rwanda kugera ku ntego zayo zo   gucecekesha no guca intege  abatavuga rumwe nayo.” Straton Nduwayezu, Umuyobozi wa FDU Inkingi mu Bubiligi.

Umuyobozi wa FDU-Inkingi ku rwego rw’Isi, Bwana Placide Kayumba, yabwiye abitabiriye imyigaragambyo ko nyuma y’itabwa muri yombi n’ifungwa rya Madamu Victoire Ingabire Umuhoza, ishyaka FDU-Inkingi ryandikiye Inteko Ishinga Amategeko y’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi, imiryango mpuzamahanga iharanira uburenganzira bwa muntu, Umuryango w’Abibumbye (Loni), Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe, n’ibindi bihugu bitandukanye, risaba ko bashyira igitutu kuri Leta y’u Rwanda kugira ngo madamu Victoire Ingabire arekurwe.

Yakomeje avuga ko FDU-Inkingi yanagejeje ubutumwa kuri iyo miryango mpuzamahanga isaba kurwanya akarengane gakorerwa abanyapolitiki batavuga rumwe n’ubutegetsi mu Rwanda.

Placide Kayumba kandi yasabye Abanyarwanda bari imbere mu gihugu, abari muri Diaspora, Imiryango itegamiye kuri Leta, ndetse n’abanyamakuru, ko bakwiriye gufatanya gushyira igitutu kuri Leta y’u Rwanda kugira ngo yubahirize amategeko n’uburenganzira bwa muntu .

Marie Louise Gakwaya, umuhuzabikorwa w,umuryango Réseau international des femmes pour la Démocratie et la Paix (RIFDP) ishami ryo mu Bubiligi, yasabye abitabiriye imyigaragambyo gukomeza gushyigikira Victoire Ingabire Umuhoza kugeza arekuwe.

Yasabye abantu bose bafite ubushobozi gukomeza gutanga inkunga y’amafaranga mu rwego rwo gufasha umuryango we ndetse na Fondation Victoire pour la Paix, mu bikorwa bigamije gusaba irekurwa rye no gukangurira amahanga ku bijyanye n’itotezwa rikomeje gukorerwa abatavuga rumwe na Leta mu Rwanda.

Yongeyeho ko kugeza ubu Victoire Ingabire afunzwe mu buryo bunyuranyije n’amategeko, kandi ko  itabwamuri yombi rye rishingiye gusa  ku mpamvu za politiki.

Nyuma y’iyo myigaragambyo , hakurikiyeho umuhango wo gukusanya inkunga igenewe gufasha Victoire Ingabire Umuhoza aho bakusanywa inkunga , cyane cyane igamije  mu kwishyura abanyamategeko be no gufasha imwe mu miryango y’abari abayoboke be bishwe cyangwa bafunzwe. 

Abifuza gutanga inkunga bashishikarijwe gukoresha urubuga GoFundMe rwashyizweho cyangwa gukoresha konti ya Fondation Victoire pour la Paix iboneka muri BNP Paribas FortisBE56001672531388

Imyigaragambyo yo gushyigikira Ingabire Victoire ikomereje i Paris. 


Imiryango iharanira uburenganzira bwa muntu, amashyaka atavugarumwe na leta y’uRwanda , Impirimbanyi z’uburenganzira bwa muntu ndetse n’abagize umuryango nyarwanda n’inshuti zabo baba mu Bufaransa ndetse no mu bindi bihugu byo ku mugabane w’Uburayi n’ahandi  nyuma ya Berlin na Buruseli bazakomereza imyigaragambyo y’amahoro igamije gushyigikira Ingabire Victoire mu gihugu cy,Ubufaransa.

Ni igikorwa giteganijwe kuzabera  i Paris ku itariki ya 26 Nyakanga 2025, kikaba ari intambwe ikomeye mu rugamba rwo kwamagana akarengane no gusaba uburenganzira mu buryo burenze imbibi z’ibihugu.

Iki gikorwa kigamije gusaba Ubufaransa, nk’umufatanyabikorwa w’ingenzi w’u Rwanda, gushyira igitutu kuri guverinoma y’u Rwanda  kugira ngo Madamu Victoire Ingabire arekurwe byihuse kandi nta yandi mananiza ashyizweho.

Binyuze muri ibi bikorwa bibera mu mijyi itandukanye y’i Burayi, uretse gusaba irekurwa rya madamu Victoire Ingabire abigaragambya mu majwi yabo  bakomeje gusaba ihagarikwa ry’akarengane n’iterabwoba rikorwa n’ubutegetsi bw’u Rwanda ku batavugarumwe nabwo , ndetse no kubahiriza uburenganzira  bwa muntu.Kuva ubwo Victoire Ingabire yatabwa muri yombi bwa mbere mu 2010, politiki  ye yagiye yibanda ku murwanya leta adakoresheje ingufu aho abikora mu buryo budahutaza , politiki ye ishingiye ku guharanira ubutabera na demokarasi , kuvuganira abarengana  Ubumwe n’ubwiyunge bushingiye ku mateka y’ukuri ku byabaye mu Rwanda nta vangura moko. Anaharanira kandi ko impunzi zahunze zose zatahuka mu Rwanda mu cyubahiro , kandi afatwa  nk’icyizere cy’u Rwanda rugendera ku mahame ya demokarasi mu bihe biri imbere.

Prudence NSENGUMUKIZA

Commentaires

commentaires



© 2025 Jambonews