Jambonews FR - Restons informés

Helsinki: Abanyarwanda bifatanije na Victoire Ingabire

Helsinki: Abanyarwanda bifatanije na Victoire Ingabire

Ku wa, tariki 17 Nyakanga 2025, i Helsinki, mu murwa mukuru wa  Finlande  habereye gikorwa cyahurije  hamwe bamwe mu banyarwanda batuye muri  Finlande basaba ko Ingabire Victoire afungurwa. Nubwo ari igihugu kiri kure kandi abanyarwanda baba muri iki gihugu ari bake ntibyababujije kwihuriza hamwe mu myigaragambyo y’amahoro yo gushyigikira Ingabire Victoire.  

Iyi myigaragambyo  ya bamwe mu bagize diaspora nyarwanda baba mu mijyi nka Helsinki na Rovaniemi babashije kwishyira hamwe imbere y’Inteko Ishinga Amategeko ya Finlande, basaba ifungurwa ryihuse rya Victoire Ingabire Umuhoza, ndetse banamagana  ihohoterwa ry’abatavugarumwe n’ubutegetsi mu Rwanda.

Ibyari bikubiye mu butumwa bw’abigaragambyaga i Helsinki 

Victoire Ingabire, umwe mu mpirimbanyi z’amahoro , demokarasi n’impinduka muri politiki y’u Rwanda, afatwa n’abatari bake nk’ikimenyetso cy’icyizere cy’u Rwanda rufite demokarasi n’ubwisanzure. Yahunze u Rwanda mu 1994 ajya mu Buholandi, agaruka mu Rwanda mu 2010 agiye kwiyamamariza kuba Perezida, ariko ahita atabwa muri yombi akatirwa igifungo cy’imyaka 15

Yarekuwe amaze imyaka 8 afunze kubera igitutu cy’ibihugu n’imiryango mpuzamahanga yashyiraga kuri leta y’u Rwanda isaba ko arekurwa , ariko ubu yongeye gufungwa ku nshuro ya kabiri. Ahanini ibi bifatwa nk’ikimenyetso cya politiki y’igitugu  no guhohotera abatavugarumwe  na leta bikomeje gukorwa n’ishyaka rya FPR Inkotanyi   riri ku butegetsi mu Rwanda.

Abitabiriye imyigaragambyo, batangaje amagambo akomeye asaba ko Ingabire arekurwa:
“Turasaba ko Madamu Victoire Ingabire arekurwa byihuse kandi nta kiguzi!”

Gilbert Habinshuti wo mujyi wa  Vantaa yagize ati:
“Ikintu cyonyine gituma ikibi gitsinda, ni uko abantu beza ntacyo bakora ngo batsinda icyo kibi.”

Herman Rurakaza, uhagarariye ishyaka FDU-Inkingi muri Finlande, yagize ati  :
“Birarambiranye. Ntabwo dukwiriye kwemera gucecekeshwa n’ubutegetsi bw’ igitugu bwa FPR Inkotanyi.”

Rukundo Samuel, umunyamabanga w’akanama gategura ibikorwa byo gushyigikira Victoire Ingabire muri Finlande  nawe yagize ati:
“Bashobora gufunga umubiri we, ariko ntibashobora gufunga umutima we. Ku mutima  aracyari umwe umwe muri twe.”

Placide Twahirwa wo  mu mujyi wa Turku, yavuze ashize amanga nawe asaba ko leta yareka guhohotera abatavugarumwe nayo:
“Ihohoterwa, gushimutwa,  kwica n’ibindi bikorwa bibangamira uburenganzira bwa muntu bikorerwa abatavugarumwe na leta mu Rwanda  bigomba guhita bihagarara.”

Mu gusoza, Prosper Karame, perezida w’akanama gategura ibikorwa byo gushyigikira Victoire Ingabire, yagize ati:
“Kwima umuntu uburenganzira bwa muntu ni ukumwambura ubuzima bwe nk’umuntu. Aho ubutabera bubuze, haba hari ibyago ku butabera hose ku isi.”

Ibikorwa byo gushyigikira Ingabire Victoire bikomeje kwaguka ku ruhando mpuzamahanga. 

Nyuma y’itabwa muri yombi n’ifungwa ry’uyu munyapolitiki utavuga rumwe na Leta y’u Rwanda akaba na Perezida w’ishyaka DALFA–Umurinzi, ryabaye tariki ya 19 Kamena, ibikorwa byo kumushyigikira byiganjemo imyigaragambyo y’amahoro isaba irekurwa rye bikomeje kwaguka ku isi, aho bihuza Abanyarwanda n’inshuti zabo.

Imyigaragambyo nk’iyi yabaye no mu yindi mijyi :

i Buruseli mu Bubirigi, Abanyarwanda bigaragambije imbere y’Inteko Ishinga Amategeko y’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi (EU), basaba uwo muryango kugira icyo ukora ngo arekurwe.

i Berlin mu Budage , habaye urugendo rutuje imbere y’Ambasade y’u Rwanda mu Budage, abigaragambya kandi banakoze urugendo imbere yinteko nshingamategeko yigihugu cyubudage izwi nka Bundestag aho bigaragambije bamagana akarengane no gucecekesha abatavuga rumwe n’ubutegetsi bikorwa na Leta y’u Rwanda.

Ku wa 26 Nyakanga kuva ku isaha ya saa tanu kugeza saa munani , hateganijwe indi myigaragambyo izabera i Paris mu Bufaransa, ahazwi nka Esplanade du Trocadéro (Parvis des Droits de l’Homme) mu rwego rwo gushyigikira Victoire Ingabire.

Iyi myigaragambyo iri kuba mu gihe, ku wa 18 NyakangaUrukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro rwasuzumye ubusabe bwo kurekura by’agateganyo Victoire Ingabire akaburana ari hanze  ya gereza. Urukiko rwanze icyifuzo cye n’abanyamategeko be, rutegeka ko afungwa by’agateganyo mu gihe cy’iminsi 30.

Prudence NSENGUMUKIZA

Commentaires

commentaires



© 2025 Jambonews