Ku wa 26 Nyakanga 2025, i Paris, mu murwa mukuru w’igihugu cy’Ubufaransa, hafi ya Tour Eiffel igice gisurwa ku mwanya wa mbere ku isi na ba mukerarugendo, mu gace ka Place Trocadéro aho uba witegeye inyubako ya Tour Eiffel, Abanyarwanda batuye mu bice bitandukanye by’uwo mugabane w’Uburayi bifatanije n’abatuye mu gihugu cy’Ubufaransa mu myigaragambyo y’amahoro isaba irekurwa rya Madame Victoire Ingabire, ufungiye muri gereza ya Mageragere. Ni igikorwa […]
Search …
Paris : Abanyarwanda bateraniye ahantu h’amateka, basaba ubutabera kuri Victoire Ingabire.
Helsinki: Abanyarwanda bifatanije na Victoire Ingabire
Ku wa, tariki 17 Nyakanga 2025, i Helsinki, mu murwa mukuru wa Finlande habereye gikorwa cyahurije hamwe bamwe mu banyarwanda batuye muri Finlande basaba ko Ingabire Victoire afungurwa. Nubwo ari igihugu kiri kure kandi abanyarwanda baba muri iki gihugu ari bake ntibyababujije kwihuriza hamwe mu myigaragambyo y’amahoro yo gushyigikira Ingabire Victoire. Iyi myigaragambyo ya bamwe mu bagize diaspora nyarwanda baba mu mijyi nka Helsinki na Rovaniemi babashije kwishyira hamwe […]
Paris , Buruseli na Berlin : Abanyarwanda bihurije hamwe mu gushyigikira Victoire Ingabire.
Kuva Victoire Ingabire Umuhoza atawe muri yombi ku wa 19 Kamena 2025 i Kigali, ibikorwa byo kumushyigikira birakomeje mu migi itandukanye yo ku mugabane w’u Burayi nka Berlin, Buruseli na Paris. Ibi bikorwa byo kumushyigikira bigizwe n’imyigaragambyo iba mu mahoro birimo guhuriza hamwe amahuriro y’abanyarwanda , amashyaka ndetse n’imiryango iharanira uburenganzira bwa muntu aho bose barahuriza hamwe basaba irekurya rye. Mu bafatanyabikorwa b’iyi gahunda yo gushyigikira madamu Ingabire Victoire harimo amashyirahamwe nka Jambo […]
Reka tugaruke ku iraswa ry’indege ryagushije u Rwanda mu kaga
Tariki ya 6 Mata 1994, mu ma saa mbiri n’igice (20h30) z’umugoroba wa joro, indege yari itwaye perezida w’u Rwanda Juvénal Habyarimana, mugenzi we perezida w’u Burundi Cyprien Ntaryamira, n’abandi bategetsi 7 bo mu nzego zo hejuru mu bihugu byombi u Rwanda n’u Burundi tutibagiwe n’abafaransa batatu bari abakozi bo mu ndege, yarashwe yitegura kugwa […]