Jambonews FR - Restons informés

Umwanzuro w’urubanza rwa IBUKA-Belgique wongeye gusubikwa.

Umwanzuro w’urubanza rwa IBUKA-Belgique wongeye gusubikwa.

Kuri uyu wa kane tariki 9 Ukuboza 2021, ishyirahamwe IBUKA-Belgique ryitabye urukiko rushinzwe amasosiyete afite icyicaro i Buruseli, mu rwego rwo gusuzuma iseswa ry’iryo shyirahamwe kubera ko ritashyikirije inzego zibishinzwe raporo za buri mwaka za konti yaryo.

Nyuma y’iburanisha, urukiko rwongeye gusubika urubanza, rurwimurira ku itariki ya 17 Gashyantare 2022 kandi runashyira ishyirahamwe mu maboko y’abanyamuryango baryo.


Urukiko rwanze kuburanisha mu muhezo.


Iburanisha ryatangijwe n’icyifuzo gitunguranye cy’umwunganizi Bernard Maingain, umunyamategeko w’umubirigi usanzwe arengera inyungu za Perezida Paul Kagame mu Buraya, wasabye ko urubanza rwabera mu muhezo. Uyu mwunganizi wa IBUKA-Belgique muri uru rubanza, yifuje ko iburanisha ritabera mu ruhame ngo kubera ko hari abanyamuryango b’ishyirahamwe « Jambo asbl » bari baje gukurikirana urubanza! Urukiko rwateye utwatsi ubwo busabe.


Me Maingain ati: “Nta nyerezwa ryabaye mu mutungo w’ishyirahamwe”.


Nyuma y’aho, umunyamategeko Maingain yakomeje ubwunganizi yamagana urwikekwe rwo kuba harabaye inyerezwa mu mutungo wa IBUKA nk’uko byakunze kuvugwa mu itangazamakuru 1

Yasobanuye ko ishyirahamwe IBUKA-Belgique ritigeze ryakira imfashanyo « ibihumbi amagana by’amayero », ngo ahubwo ko « ryakiriye inshuro eshatu inkunga y’amayero 10.000 yatanzwe n’umuryango Wallonie-Bruxelles n’indi nkunga y’amayero 25.000 yakoreshejwe mu ikorwa ry’ifirimu mbarankuru » kandi ko ishyirahamwe IBUKA nta konti rifite muri banki zo mu Rwanda.


Akazi ko gushyira ibintu mu buryo karabandanyije


Ku bijyanye n’imiterere y’uru rubanza, Me Maingain yasobanuye ko hakozwe umurimo w’ingenzi wo kuvugurura konti, ariko ko bitashobotse kuzitanga mbere y’iburanisha, dore ko bigomba kubanza kwemezwa n’Inama Rusange yatumijwe ku ya 29 Ukuboza 2021.

Kandi koko, uru rubanza ruburanwa imbere y’Urukiko rushinzwe imanza z’amasosiyete, rugamije gusa kureba niba ishyirahamwe IBUKA ryarujuje inshingano zaryo mu buyobozi n’icungamari. Rero ntabwo ari iperereza ku byo kunyereza imari cyangwa kurigisa umutungo kuko bibaye ibyo inzira yakurikizwa ni iy’ubushinjacyaha cyangwa umucamanza ukora iperereza ryimbitse nyuma bikazakemurwa n’Urukiko ngororamuco.

Naho ku byerekeye uru rubanza, rureba gusa ibijyanye no gushyira ku murongo impapuro zisabwa amashyiramwe buri mwaka. Bityo rero, abanyamuryango ba IBUKA-Belgique nibemeza imyanzuro kuri konti z’ishyirahamwe mu nama rusange yabo yo kuri 29 Ukuboza, urubanza imbere y’uru rukiko ruzahita ruhagarara.


« Nta mwiryane uri muri IBUKA-Belgique »


Perezida w’Urukiko yahise asaba ibisobanuro kunkuru zivuga ko muri IBUKA-Belgique abanyamuryango “batavuga rumwe” kandi ibyo bishobora « kubyara amakimbirane » mu kwemeza konti inama rusange yateranye. Kuri iyi ngingo, Me Maingain yongeye kuvuga ko nta « makimbirane » ari muri IBUKA-Belgique, kandi ko n’iyo haba harangwa « imyumvire itandukanye » mu banyamuryango bamwe na bamwe, yizera ko konti zatanzwe zizemezwa n’inama rusange kandi ko « byose bizagenda neza ».

https://www.jambonews.net/actualites/20211129-ibuka-belgique-bientot-dissoute-par-la-justice-belge/,
https://www.radiyoyacuvoa.com/a/ishirahamwe-ibuka-risabwa-gutanga-raporo-y-imyaka-itatu-iheze/6331822.html

Inteko Rusange itegerejweho byinshi.


Inama rusange iteganijwe ku ya 29 Ukuboza 2021 rero igomba gufata icyemezo cy’ejo hazaza h’Umuryango. Me Maingain yanasobanuye ko izindi nenge nyinshi zigomba gukosorwa, cyane cyane ku bijyanye na manda y’ubuyobozi imaze amezi menshi yararangiye, ndetse ko hazashyirwaho abagenzuramutungo batigeze babaho kugeza ubu.

Iherezo rya IBUKA-Belgique rero ubu riri mu maboko y’abanyamuryango baryo, ntabwo rikiri mu maboko y’itsinda ry’abayobozi bavugwaho kuba mu by’ukuri bavugira ishyaka rya FPR mu Bubiligi, nk’uko byamaganwe kenshi mu myaka ishize, n’abagiye bakurikiranira ibintu hafi.
Urugero ni nko muri Werurwe 2019, ikinyamakuru Le Vif / L’Express cyavugaga ko umuyobozi mushya wa IBUKA-

Belgique « agendera ku murungo wa Ambasade y’u Rwanda i Buruseli 2». Kandi koko, birazwi ko uwo muyobozi wa IBUKA-Belgique adatinda kwibasira abatavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Paul Kagame cyangwa guhora arengera politiki ya FPR harimo no guha ishingiro kutubahiriza uburenganzira bwa muntu 3.
Mu mwaka wa 2011, ikinyamakuru La Libre Belgique cyigeze gukomoza ku mibanire « ikomeza kwangirika hagati ya Leta ya Kigali n’abarokotse itsembabwoko » nyuma y’uko abanyamuryango 23 ba IBUKA mu Burayi no muri Amerika, bandikiye Perezida Kagame ibaruwa bagaragaza « impungenge zabo kuri politiki nshya Kigali ifitiye abahutu bo muri diaspora » 4

Ubundi mu mwaka wa 2008, perezida wa IBUKA-Belgique w’icyo gihe, yamaganye « ihirikwa ry’ubutegetsi (putsch) rigamije kugenzura mu buryo butemewe Inama y’Ubuyobozi ya IBUKA » ryakoreshwaga n’ubutegetsi bw’u Rwanda mu Bubiligi, bikagera n’ubwo abayobozi ba IBUKA babigeza imbere y’ubutabera bw’u Bubiligi. Bamwe mu banyamuryango ba FPR bahamagariraga ihohoterwa ryakorerwa itsinda ry’ubuyobozi bwa IBUKA mu Bubiligi, hagamijwe kuryigarurira maze rigakorera mu kwaha kw’ubutegetsi bw’u Rwanda 5.


Uko biri kose hari ikibazo cya politiki


Ibibazo by’ubuyobozi n’icungamari bya IBUKA-Belgique bishobora kuzatuma haba ikiganirompaka cyimbitse ku bijyanye n’umurongo politiki ya IBUKA igenderaho, haba mu Bubiligi ndetse n’ahandi. Iki kikaba gikenewe kubera ko, guhera uyu mwaka, havutse mu Bubiligi ishyirahamwe rishya ry’abacitse ku icumu rya jenoside y’Abatutsi kandi rigaragaza ko ritagengwa na Leta ya Kigali (IGICUMBI, Ijwi ry’Abacitse ku icumu) 6.

N’ubwo ishami ry’Ububiligi rya IBUKA riramutse ribonye umuti w’ibibazo by’ubuyobozi, ibaruramari n’ibaruramutungo, ikibazo gihangayikishije abanyarwanda benshi mu Bubiligi ni ukumenya niba rizanashobora kwigobotora igitugu ryatsikamijweho na FPR cyangwa rero niba rizakomeza kuyibera umuyoboro w’ingengabitekerezo yayo, mu gihe bigaragara ko yo yongereye umurego wo guhashya abatavuga rumwe na yo ku isi yose 7.


Gustave Mbonyumutwa
Jambonews.net


  1. https://www.lesoir.be/409482/article/2021-11-30/rwanda-lassociation-ibuka-devra-sexpliquer-devant-un-tribunal-belge
  2. https://www.levif.be/actualite/international/genocide-rwandais-du-rififi-chez-ibuka/article-normal-1113549.html
  3. https://www.youtube.com/watch?v=saJLbRMrgEc&t=1364s
  4. https://www.lalibre.be/international/2011/02/09/linquietude-des-rescapes-du-genocide-rwandais-QF4N2KOVPVBHPCRRDRDEVOBTKI/
  5. Nkuko bigaragaza mw’ibarwa yo kuri 30 Gicurasi 2008, yanditswe na Perezida wa IBUKA-Belgique w’icyo gihe, igenewe Bwana Bonesha, wari Ambasaderi w’uRwanda mu Bubiligi.
  6. https://www.igicumbi94.com/
  7. https://freedomhouse.org/report/transnational-repression/rwanda

Commentaires

commentaires



© 2024 Jambonews